GS MARIE REINE RWAZA IKOMEJE GUTSINDIRA KU RWEGO RWO HEJURU MU BIZAMINI BYA LETA

Uko imyaka itaha , ni ko ishuri rya GS Marie Reine Rwaza rikomeza gutsindira ku rwego rwo hejuru mu bizamini bya Leta.

Ni na ko byagenze mu bizamini bisoza icyiciro rusange 2021-2022. Abana 154 ishuri ryakoresheje bakaba baresheje imihigo inyuranye.

Muri yo harimo ko abana benshi bujuje, haboneka na benshi bagize hejuru ya aggregate ya 50. Na none umwana wa nyuma ku ishuri ryacu akaba yarabonye aggregate ya 28.

Kugira ngo murusheho gusobanukirwa uburyo abana bacu batsindiye ku rwego rwo hejuru,reka tubagezeho uko minisiteri y’uburezi yashyize abana mu byiciro uyu mwaka:

KU BIREBANA NA AGGREGATE -Umwana wagize amanota ya mbere aba afite aggregate ya 54 naho uwa nyuma akagira aggregate ya 0 -Uwemererwa gukomeza mu mwaka wa kane ni ufite nibura aggregate ya 10 -Uhabwa umwanya mu mashuri ya Leta acumbikira abana ni ufite nibura aggtregate ya 13.

Ni mu gihe umwana wo ku ishuri ryacu wagize aggregate ntoya ari iya 28. MURI BURI SOMO, DORE UKO ABANA BASHYIRWA MU NZEGO: -uwatsinze mu rwego rw'indashyikirwa aba afite grade ya 6 ihwanye n'amanota kuva kuri 70% kugera ku 100% Izindi nzego ziteye zitya:

69-65 %: grade ya 5



64-60 %: grade ya 4



59-50 %: grade ya 3



49-40 %: grade ya 2



39-0% : grade ya 1

Tugendeye kuri ibi byiciro rero , bigaragara ko abana ba GS Marie Reine Rwaza bose batsindiye ku rwego rwo hejuru.